RFL
Kigali

Alyn Sano uri kubarizwa muri Kenya yagarutse ku mvune zagejeje ku ndirimbo yahakoreye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/10/2024 10:01
0


Umuhanzikazi Alyn Sano yatangaje ko yagowe cyane n’ikirere cyo mu Mijyi ibiri ikomeye mu gihugu cya Kenya, ubwo yafataga amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Tamusana’ iri mu zigize Album ye ya kabiri yatangiye gukoraho muri iki gihe.



Uyu mukobwa ari kubarizwa muri Kenya mu rwego rwo kumenyekanisha iyi ndirimbo mu itangazamakuru no kwiyegereza bamwe mu bantu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga, hagamijwe kugaragaza intumbero y’urugendo rw’umuziki we.

Ni urugendo yakoreye muri Kenya, mu gihe yiteguraga gusohora iyi ndirimbo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 16 Ukwakira 2024. Ni indirimbo yatwaye amafaranga akayabo k’amafaranga, ubariyemo ayo yatanze mu ikorwa ry’amajwi (Audio) ndetse n’ifatwa ry’amashusho (Video), gukodesha ubwato, itike ya buri wese wamufashije, aho kurara, amatike y’indege yafashe ajya muri Kenya n’ibindi.

Iyi ndirimbo y’iminota 3 n’amasegonda 30’ yakoreye mu Mujyi wa Mombasa ndetse no muri Nairobi muri Kenya. Kandi yifashishijemo bamwe mu bakobwa bakunze kwifashishwa cyane n’abahanzi mu ndirimbo muri kiriya gihugu.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Alyn Sano yavuze ko yahisemo gukorera iyi ndirimbo mu Mijyi ibiri bitewe n’ubutumwa buyigize. Ati “Nashakaga kuzana no kwerekana ahantu hashya cyane cyane muri iyi mijyi ahanini bitewe n’ibyo naririmbye muri iyi ndirimbo, cyangwa se ku byo twashakaga kugeraho.”

Yavuze ko nk’umuhanzikazi umaze igihe ari mu muziki, imvune yahuye nazo mu ikorwa ry’iyi ndirimbo zitandukanye n’izo yagiye ahurira nazo ahandi.

Ariko kandi muri Kenya yagowe cyane n’ikirere cyayo, kuko gitandukanye n’icyo mu Rwanda. Ati “Imvune ntizabura nawe urabyumva. Nagowe cyane n’ikirere cyaho (Climate Change) ariko rwose ibindi byari ku murongo bimeze neza cyane.”

Alyn yasobanuye ko mu ikorwa ry’iyi ndirimbo yatanze akazi ku bantu 25, bamufashije mu gutegura abakobwa abakobwa yakoranye nabo, ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo yabereye mu Nyanja, mu bindi bice byo mu Mijyi n’ahandi. 

Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amashusho (Video) na David Fernandez, ni mu gihe amajwi (Audio) yakozwe na Producer Run. Uyu muhanzikazi agaragaza ko yakoze iyi ndirimbo binyuze muri kompanyi ya Shenge Lab LTD yamufashije gushyira mu bikorwa ikorwa ry’uyu mushinga.

Alyn Sano yaherukaga gusohora indirimbo 'Head', yaje yiyongera ku ndirimbo zirimo nka 'Biryoha bisangiwe', 'Sakwe Sakwe', 'Positive' n'izindi.


Alyn Sano yasohoye amashusho y’indirimbo ye ‘Tamusana’ nyuma y’igihe cyari gishize ayiteguza abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange


Alyn Sano yavuze ko yakoresheje amafaranga menshi mu ikorwa ry’iyi ndirimbo kugirango ahuze n’ibitekerezo by’ibyo yashakaga


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TAMUSANA’ YA ALYN SANO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND